ZABURI 90:12
Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.
Hari igihe iminsi yacu yose iba ipangiye gahunda nyinshi cyane kuburyo tunabura umwanya wo kwitekerezaho, ibi ugasanga bitwibagije ukuntu ubuzima ari bugufi. Bikorohera cyane ibyo twita ko ari ibintu bito kutwinjirira mu mitima yacu bikatwiba amahoro n’umunezero.
Birashoboka ko hari ibitagenda neza nk’uko wabyifuzaga cyangwa umuntu runaka akavuga ibikurakaza. Ibyo bikaba byatuma dutakaza intego cyangwa intumbero tuba twarihaye.
Ariko, dukwiye kwibuka ko buri munsi ukeye wose uba ari impano ku buzima bwacu. Niduhitamo guhanga amaso kubitagenda, bizaduhombya ibyiza byose buri munsi uba utubikiye.
Rev. Sereine