2 BAKORINTO 12:9
“Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” …
Hari igihe kigera ukumva ucitse intege, cyakora niwibuka kwishingikiriza kuri Kristo uzahinduka umunyembaraga. Mu gihe wumva byanze utagishoboye gukomeza, niho Kristo mu buntu bwe azakugoboka akagusindagiza.
Uyu munsi, nubwo hari ibikomeye urimo gucamo, nturi wenyine. Ukwiye kugirira ikizere Kristo kuko ari we soko y’inkomezi, ni we gisubizo. Ubuntu bwe buraguhagije! Ubuntu bwe nibwo ukeneye kugirango ugere ku ntsinzi.
Rev. Sereine