Nyakanga 29: Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana. Muri iyi si rero dufite abantu benshi baturwanya kandi baba batishimiye ibyo ugeraho. Abo bashobora kukwangirisha n’amagambo mabi bakubwira cyangwa bakuvugaho utabizi. Ni byiza guhangana na satani watura ibyiza. Ntabwo wakwirirwa watura gutsindwa ngo uzabone intsinzi. Ntabwo wavuga ko ucyennye ngo uzabone ubukire. Ugomba kwatura amagambo yo gukira gusa. Ubuzima bwawe buva mubyo watura. Amagambo wiyaturaho ashobora guhesha umugishe ejo hazaza hawe cyangwa akahazana umuvumo. Wowe gerageza nubwo isi yos eyaba ikwanze wiyatureho ibyiza. Uzagera ku migisha Imana iguha. Amena – Rev. Sereine