Nyamata 19: Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Ubutu n’Amahoro ni ibintu bifite imbaraga mu buzima bwa buri muntu. Cyane cyane rero iyo bigeze kubizera Imana, iyo ufite amahoro kandi ubuntu bw’Imana bukugaragaraho uba uhiriwe rwose. Ubuntu butwongerera imbaraga naho amahoro akatuyobora mubyo dukora. Iyi si tubamo ni amasomo gusa. Abantu duhura nabo ubwabo ni amasomo gusa. Ariko iyo wahawe ubuntu n’Imana ikakongerera amahoro ubasha gutsinda amasomo yo mu isi. Ubuntu ni nka gaze naho amahoro akaba ishyiga noneho bihuye bikagufasha kugera kubyo wateguriwe. Ubuntu n’amahoro nibyo byonyine byatubashisha kubaho ubuzima bukwiriye abakijijwe. Ibigeragezo tubona byose tubitambuka kuko twahawe ubwo buntu nayo mahoro. Amahoro niyo mpano ikomeye Yesu yahaye inshuti ze agiye gusubira mu ijuru. Maze arababwira ati twarabanye ariko ngiye kubabazwa kandi nzapfa ariko mwa nshuti zanjye mwe mbasigiye amahoro atari nkayo ab’isi batanga. Uyu munsi nshuti yanjye nkwifurije kuzura ubuntu n’amahoro bitangwa na Data wa Twese mwiza. Amena – Rev. Sereine