Kanama 1: Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi. Gupfa hano bishushanya n’ibintu bidutura hasi tukumva twandiritse mu buzima. Rimwe na rimwe ibyo dushaka kugeraho ntibigerweho. Ni byiza kuba rwose wumva ufite inzozi kandi uzikomeyeho wifuza kuzigeraho. Ariko se wari uziko hari n’igihe inzozi zibyo wifuza kugeraho bigeraho bikaguhindukira ikigirwamana? Niba wumva ko ibyo washakaga kugeraho bitair gukunda ugomba gukomeza kubitekereza ntibikuvemo, ukumva uzishima ari uko bigezweho nkuko ubishaka, urimo kwiremera ikigirwamana. Rimwe na rimwe ducyeneye ko imishinga yacu cyangwa inzozi zacu tuzihereza Imana yacu. Birorshye cyane ko dukomereka igihe cyose dukomeza duhatiriza ibintu ngo bibe nkuko tubishaka. Rimwe na rimwe ibintu bikanga tugakomeza kubyizirikaho cyane. Ni ryair uzumva ko umurimo ukora koko ari uw’Imana atari uwawe? Ibikubaho byose muri ubu buzima byereke Imana ubiyiharire. Nibyo Imana izabasha gukora ibirenze ibyo ushaka. Amena. – Rev. Sereine