“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”-Matayo 11:29.
Rimwe na rimwe inshingano za burimunsi z’imibereho zijya zitera guhangayika. Hari n’igihe abantu babura ibitotsi kubera ubwoba bwo gutungurwa n’ibyababaho mu mibereho yabo, ariko Imana ntishaka ko tubaho duhagaritse imitima. Ishaka ko tubaho ubuzima bw’ituze n’amahoro.
Igihe Yesu yari akiri kuri iyi si, yafataga umwanya wo kwiyitaho. Yajyaga yitarura ababaga bamukurikiye maze akihererana na se (Imana yo mu ijuru). Ni muri ubwo buryo yafataga akaruhuko. Dukeneye gukukiriza urugero rwe, no kumwigiraho. Niwicisha bugufi ukamwikoreza imitwaro yawe, ukabana neza na so wo mu ijuru, niho uzabonera ituze n’amahoro byo mu mutima.
Rev. Sereine