Nyakanga 8: Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Ushaka kongerera imbaraga uyu munsi? Ukwiriye rero gufata impano Imana yashyize muri wowe ukayireka ikaka. Ukeneye gukoresha impano zawe zitandukanye mu kugirira abandi akamaro. Nk’umuntu waremwe n’Imana ugomba guhora ufite inzozi zo gufasha abandi. Reba impano Imana yashyize mu mutima wawe maze uyireke ikore. Iyo udafite intumbero urazima. Niba ubuzima bwawe utazi aho ubujyana, ntaho uzagera. Tangira ukoreshe impano zidasanzwe ziri muri wowe . Kandi niba wumva nta cyerekezo cy’ubuzima uyu munsi saba Imana ikiguhe. Ureke impano yose ufite ikore. Amena – Rev. Sereine