Nyakanga 6: Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi. 5Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Nkuko indorerwamo iba imeze niko Bibiliya itubwira gusa. Twagombye kuba dusa na Kristo kuburyo uturebye wese atubonamo Yesu. Haba imiterere, imigirire ndetse n’imitekerereze. Ni gute twasa na Yesu? Iyo twemereye Yesu tukamwakira akatubera umwami, duhinduka abana b’Imana Isumba byose. Duhabwa rero imbaraga zo gukora nkibyo yakoze. Ikiba gikurikiyeho reor ni uguhindura ibitekerezo byacu tukumva ko noneho turi abantu badasanzwe kuko twakijijwe. Ijambo ry’Imana ni rizima kandi riduhindura riturutse imbere mu mutima rikagera inyuma mu myifatire. Wibuke ko wahawe imbaraga n’Umwuka Wera ariwe uducisha bugufi. Ubundi tudafite Yesu cyangwa Umwuka wera ngo batuyobore natwe twasa nk’abisi bose tugakora nk’ibyo bakora. Senga kugirango ugire umutima nkuwa Yesu uzirikana mugenzi wawe. Amena