“Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza impumuro nziza yo kuyimenya” – 2 Abakorinto 2:14 (AMP)
Mu buzima, duhura twese n’ibyo tuba tutagenyije. Kuba turi abizera, kuba turi abantu beza cyangwa dukora ibyiza, ntibitubuza guhura n’ingorane. Ibyanditswe biravuga ngo : “Imana igwishiriza imvura ababi n’abeza”.
Mu gihe rero habayeho ibyo utitegaga, ntukwiye kugira ubwoba cyangwa ngo utentebuke. Ibuka ko akaga ntikaba gatunguye Imana. Kuri wowe bitarunguranye, ariko Imana yo izi intangiriro ndetse n’iherezo. Ifite ibisubizo by’ibibazo byose uhura nabyo. Izere Imana maze utuze mu mutima no mu bugingo. Irakuganisha mu butsinzi. – Rev. Sereine