Nyakanga 7: Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. Ni ukuri niba ushaka kwambikwa ikamba ryiza uyu munsi ukaba ubona hari umuntu ubabaye, ufite agahinda, umerewe nabi, mufashe were kumuhutaza. Iki ni igihe cyo kwamburwa umwenda wo mu ivu ry’agahinda ni umubabaro tukambikwa umunezero. Imibabaro yose tuyiture Imana. Imana iraje idukureho agasuzuguro kose k’abadayimoni itwambike umunezero. Izere biraba mu izina rya Yesu. Amena – Rev. Sereine