“…Ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara…”- Yesaya 65:24 BYSB
Ese wrigeze wumva ushaka cyangwa ukeneye ikintu, maze kigakemurwa vuba cyane utarasenga? Imana izi ibyifuzo byawe mbere y’uko ubivuga. Irifuza kugufasha no kuzuza ibyifuzo by’umutima wawe.
Ntukigere utekereza ko Imana ihuze cyane ku buryo itakumva ibyifuzo byawe, cyangwa ko ibyo wifuza ari bito. Ukuri ni uko Imana ikwitaho ku bintu byose biguhangayikishije kandi ikishimira kumva uhamagaye izina ryayo. Mu by’ukuri, ishobora no kugusubiza mbere y’uko ubisaba.
Rev.sereine