“Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, Kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye, Wamenye imibabaro y’umutima wanjye.” – Zaburi 31:8 BYSB
Iyo umuntu akugiriye nabi mu buzima, birashoboka ko wagira umujinya n’agahinda, ndetse ukabaho wifuza kwihorera. Ariko, nushyira ibyakubayeho mu maboko y’Imana, ukemera ko ikora mu buryo bwayo, Ijambo ryayo rivuga ko izakugororera ibyiza kabiri kubw’imibabaro wanyuzemo.
Uyu munsi, menya ko Uwiteka Imana ibona aho uri, ibona aho wavuye, kandi ibona imibabaro y’umutima wawe. Muhe iyo mibabaro, maze izakugororere umugisha n’amasezerano yayo y’ubuziraherezo.
Rev. Sereine