“…Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h’uburumbuke”. – Zaburi 66:12
Zirikana ko muri uyu murongo, Imana itabarinze guca mu muriro, ahubwo yawubatabariyemo. Niba uri kunyura mu bigeragezo cyangwa mu bihe bikomeye uyu munsi, menya ko Imana iri kumwe nawe kandi iri kugufasha kubicamo. Irimo gukora umurimo ukomeye mu buzima bwawe, kandi irimo kwerekanira icyubahiro cyayo muri wowe.
Wibuke, ko hakurya y’umuriro hari umugisha n’ibyiza byinshi bigutegereje. Komera kandi ushikame, urebe intsinzi Imana yaguteguriye.
Rev. Sereine