“…Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.” Yosuwa 1:9 BYSB
Uyu munsi, nubwo hari ibishobora kukubaho, ntukagire ubwoba mu bihe byose by’ubuzima bwawe, kuko Imana irikumwe nawe. Ibyo ukeneye byose—ubufasha, ubwenge, imbaraga, ibyishimo, cyangwa amahoro—bitangwa n’Imana.
Ibyo bisobanura ko udakwiye gukuka umutima rwose kubera iminsi n’ibihe, kuko Uwiteka Imana yawe izababana nawe hose no muri byose uzaba ukeneye, haba mu buryo bw’Umwuka, ibifatika, cyangwa ibidafatika. Ntutinye!
Rev. Sereine