“ …Abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n’umurava.” -Imigani 14:22 BYSB
Ese ujya ubyuka buri gitondo uteganya ko Imana iribuguhe umugisha n’ubuntu bwayo mubyo ukora byose? Ubundi iyo ufite intego yo kubona ibyiza, ubona urukundo nk’uko ibyanditswe bibitubwira. Tuzi ko Imana ari urukundo bivuze ko mugihe duteganya kubona icyiza, tuzasanga Imana hagati yimigambi yacu.
Uyu munsi, ntukemere ko amajwi mabi y’isi yiba intumbero yawe cyangwa ngo aguce intege hanyuma atume uva mu nzira yawe. Ntutangire gutegura ko umunsi uribube mubi; hitamo guteganya umunsi mwiza.
Rev. Sereine