“…Ineza ye ihoraho iteka ryose… “- Zaburi 30:6 (BIR)
Igisobanuro cyimwe cy’ijambo “ineza” ni amahirwe aganisha ku butsinzi.
Iyo ushyize Imana ku mwanya wa mbere, iyo ukurikiza amategeko yayo, uba ukinguye umuryango w’ineza yayo, bikaba icyambu kikugeza ku butsinzi!
N’ubwo umuntu yaba yarakugiriye nabi kandi bikaba bisa n’aho umurusha imbaraga, nubwo waba ubona bigaragara nk’aho ibintu bitazigera bihinduka, ugomba gukomeza kwiyibutsa ko Imana iri mu ruhande rwawe, izakuburanira kandi ko ifite urufunguzo rw’ejo hazaza hawe. Izakurwanirira. Ni ikibazo cy’igihe gusa maze ubundi ibintu bigahinduka ku bw’ineza n’urukundo rw’Imana kuri wowe.
Rev. Sereine