Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. – Zaburi 27:13
Dawidi yarimo anyura mu bihe bigoye igihe yaturaga aya magambo tubonye mu cyanditswe cy’uyu munsi. Icyo gihe ibintu ntibyagendaga neza uko yabyifuzaga. Ariko icyo gihe yaravuze ati: “Ntabwoba mfite. Simbabaye. Nizeye ko nzabona ineza y’Imana.”
Mu yandi magambo ni nk’aho yavuze ati: “Ibihe ndimo biragoye, ariko, ntabwo bizatuma ncika intege ku nzozi zanjye. Nizeye ko uyu mwaka, nzabona umugisha w’Imana mu buryo bushya.” Uko ni ko twagombye gutekereza uyu munsi kuko ibyo uha agaciro ni byo uzabona. Jya uha agaciro ineza ye (Imana), kandi uzayibona!
Rev. Sereine Nziza