…Imana izura abapfuye, ikīta ibitariho nk’aho ari ibiriho. -Abaroma 4:17 BYSB
Ese wigeze ufata umwanzuro wo gukora ikintu wumvaga gisa nk’itarashobokaga? Ikintu utigeze ugerageza na mbere hose, ariko ukumva muri wowe hari ijwi rigusunikira kugerageza kugikora?
Iyo Imana iguhaye ihishurirwa ko ikintu watinyaga gukora wagishobora, wumva ijwi imbere muri wowe rivuga ngo “Wabikora. Nta nakimwe utashobora. Ufite imbaraga. Urakomeye mu Mwami.” Ibi bibaho ku mpamvu z’uko Imana ivuga ku bitariho nk’ibyamaze kubaho. Iyo Imana ikureba ntiguhuza n’ibihe urimo ahubwo iguhamagara ishingiye kuburyo ikubona ejo hazaza.
Amagambo y’Imana agena ahazaza hawe, kandi nawe ufite ubushobozi bwo kugena ahazaza hawe! Ihuze n’ukoIikubona kandi nawe utinyuke wiyatureho amagambo meza arema ahazaza wifuza.
Rev. Sereine