Kanama 7: Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. Uyu munsi se mu ijambo tuganira wizeye ko Imana iragukorera iki? Wizeye kubona akazi keza? Wizeye gukira ibikomere? Wizeye se ko imibanire yawe nuwo mwashakanye iba myiza? Ibyo byose ushaka Imana yabiteganije kuva kera. Iyo witondeye amategeko y’Imana ugakurikiza ibyo ikubwira, ifungura imiryango yawe yose amasezerano yawe akuzuzwa. Ushobora kuba ukora ibintu byiza uyu munsi ariko ntibigende uko ubyifuza. Wicika intege komeza ukore wihanganye kuko kwihangana niko kuzakugeza kubyo waszeranijwe. Amena – Rev. Sereine