Nyakanga 31: Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi. Waba uzi icyo kurwana intambara nziza bisobanura? Ni intambara urwana kandi ukayitsinda. Iyo uhagaze neza mu kwizera, ugomba kwizera ko uzanatsinda intambara zose uri kurwana nazo. Uyu munsi ibintu byose waba uri guhura nabyo, komeza uhangane nabwo mu kwizera. Komeza usenge, komeza wizere, komeza uvuge imirimo myiza y’Imana. Umenye ko Imana ihari kubwawe. Ubwo turi kumwe n’Imana turi ikipe itsinda. Amena- Rev. Sereine
Ni byiza kutugaburira ijambo ry’Imana. Umuhati wanyu si uw’ubusa ku Mwami. Ni igihe cyo gukoresha uburyo bushoboka bwose bwo kwamamaza Umwami wacu Yesu Kristo.