Undinde nk’imboni y’ijisho… Zaburi 17:8 NKJV
Mu gihe tugezemo, abantu bivugwa ko bakomeye hashingiwe ku mpamvu zitandukanye— imyanya bafite, ibyo batunze, aho batemberera, ibyo bigendamo. Ariko imikorere y’Uwiteka yo inyuranye n’iy’abantu. Imana iguha agaciro nta kindi iguciye ahubwo ibitewe n’uko yakuremye. Uri imboni y’Ijisho Rye, uri izingiro ry’isi Yayo.
Zirikana ko uri uw’ibanze imbere y’Imana. Kandi ntibiterwa n’ibyo wakoze. – Rev. Sereine