Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Mu gihe Yohana yarimo abatiza abantu benshi, umuntu umwe yaraje aramubaza ati ese uri Yesu ko urimo ubatiza. Nawe atajuyaje ahita amubwira ati sindi Yesu. Yohana yari azi uwo ariwe nuwo atariwe. Nawe rero jya wimenya were kwiyoberanya ngo wigire uwo utari we. Usanaga abantu benshi babayeho kwiyoberanya bakigira abo batari ndetse bamwe bagashaka kwisanisha n’abandi. Nshuti menya ngo ndi uyu ndi iki, ibindi abantu bazakumeneyere uko uri. Wikwigira nka mukantuza cyangwa sentuza kuko buri wese Imana yamuremye mu buryo butangaje. Jya umenya imbibi zawe ugarukiramo. Numara kwimenya uzabasha gukor aibyo Imana yaguhamagariye gukora. Amen – Rev. Sereine