Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri, Ishimwe rye rihoraho iteka ryose. Zaburi 111:10 BYBS. Urifuza kugira ubwenge n’ubushishozi (wisdom) uyu munsi? Bibiliya itubwira ko gutinya Imana no kuyubaha ariryo tangiriro ryo kugira ubwenge. Gutinya Imana ntibivuze kugira ubwoba, bivuze kuyubaha no kuyicira bugufi ukayubaha wigengesera muri byose. Turayubaha kuko ni Imana. Iyo wubaha Imana by’ukuri,, ukagendera mu mategeko yayo ( Gutegekwa kwa Kabiri 28), Imana ikorera mu buzima bwawe ukumva uranyuzwe cyane. Uzahinduka akanwa kavuga ndetse n’icyitegererezo mu nshuti zawe cyo kubaha Imana. Niwubaha Imana izaguhishurira uko uzitwara mu gihe cy’ibibazo. Izaguha ubwenge bwo gukomeza kubaho mu gihe abanzi bawe bumvaga ko bakurangije. Uzakomeza ubeho. bikomeye. Amena – Rev. Sereine