Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu I Damasiko
(Ibyakozwe n’intumwa 9:27 BYSB)
Mbere y’uko Pawulo amenya Imana yari umuntu watotezaga abakiristo ariko amaze kumenya Imana agahinduka abantu benshi ntibizeraga ko nawe yamenya Imana bumvaga akiri wa wundi wa mbere watotezaga abakiristo
Ariko Barinaba umugabo w’umutima mwiza kandi w’umunyacyubahiro afasha Pawulo amuvuganira ku bandi bigishwa
Pawulo yabashije kwandika kimwe cya kabiri cy’isezerano rishya nubwo Barinaba adakomeza kuvugwa, ariko iyo uza kubaza Pawulo ahari yari kukubwira ko yabashije kubigeraho kubera Barinaba wamuvuganiye mu bandi bigishwa
Uyu munsi shaka uburyo watangira gukoresha amahirwe ufite ufasha abandi nta murage mwiza waruta gufasha abandi kugera ku ntego zabo
Rev. Sereine