Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, nuko ituzurana na we itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu, kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu (Abefeso 2:4-7 BYSB)
Akenshi abantu bakunda gushyira umutima kubyo Imana yakoze mu bihe byashize nk’uko yatandukanyije inyanja itukura cyangwa se uko yahagaritse izuba kubera Yosuwa cyangwa uko yahagije abantu benshi.
Yego nibyo Imana yakoze ibitangaza byinshi mu mateka kandi ni ngombwa ko tuyibishimira ariko kandi tugomba no kureba ibishya Imana ishaka gukora mu buzima bwacu uyu munsi.
Imana irashaka kudukorera ibiruta ibyo yakoze mu bihe byatambutse kandi irashaka ko tuyizera kugira ngo ibashe kudukoresha.
Uyu munsi ube mubo Imana ishaka gukoresha.
Rev. Sereine