..Imana nihaguruke, abanzi bayo batatane..
(Zaburi 68:1 BYSB)
Reka nkwibarize uyu munsi, ese ni iki uri guha umwanya ngo gihaguruke mu buzima bwawe? Ese ni iki wibandaho mu magambo, mu bitekerezo no mu mbaraga zawe? Ushobora kuba uvuga ngo muri iyi minsi ubuzima buragukomereye, ubona wabuze amafaranga, ubuzima bwawe butameze neza, cyangwa se hari umuntu wagutaye. Uko nukwita ku bintu bidafite umumaro byatuma utsindwa cyangwa ugacika intege.
Ahubwo hindura uvuge uti: Imana iracyafite byose mu biganza byayo. Nubwo hari uwantaye, nzi yuko Imana izanzanira undi mwiza kurushaho. Vuga uti: “Nzi yuko Imana ariyo itanga byose nkeneye kandi niyo indwanirira intambara zanjye zose.”
Rev. Sereine