Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
(Yesaya 40:31 BYSB)
Ese hari igihe ujya wumva ufite ibintu byinshi cyane byo gukora mu buzima bwawe kandi ushaka ko byose bikorwa? Hari igihe tuba dusabwa gukoresha imbaraga zose no kugenda inzira ndende cyane kugira ngo tugere kubyo dushaka ariko na none hari igihe tugomba kuruhuka kugira ngo twongere kugarura za mbaraga.
Uyu munsi niba uri mu bihe byo kwiruka, humura kuko Imana yasezeranyije abayizera ko bazasubizwamo intege ntibazaruha na we uyu munsi wizere ko Imana ari yo mbaraga zawe kandi ko ari yo igushoboza maze wishimire gusubizwamo imbaraga.
Rev. Sereine