“Kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana, tubiheshejwe no kumenya neza uwaduhamagariye ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.”
(2 Petero 1:3 BYSB)
Isi itwigisha gukora cyane no kuvunika kugira ngo tugere ku cyo dushaka, umuco wacu ugena ibyiciro by’abantu hashingiwe ku bushobozi bwabo, ibyo batunze, inkomoko, cyangwa ibibazo bafite.
Ariko ku Mana nta mipaka ibaho mu bubasha bwayo. Imana yahaye ibikenewe byose, urakomeye kandi urashoboye, wakiriye ubuntu n’imbabazi z’Imana.
Ufite ubushobozi bwo gukora byose Imana yakugeneye kandi ufite ibisabwa byose kugira ngo ubashe kubaho ubuzima Imana ishaka.
Rev. Sereine