“Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.”
– Abaroma 15:29 (BYSB)
Ese wigeze utekereza icyo bivuze kubaho mu bwuzure bw’umugisha w’Imana? Iyo muri twe huzuyemo ibindi bitu biratugora kwakira imigisha y’Imana. Umugisha w’Imana ni ukugirirwa neza bidasanzwe mu buzima bwawe kandi ukabihererwa ubuntu. Ni ubuntu itugirira.
Wabonye imigisha mu buzima bwawe ariko ntabwo uragera ku kigero gikwiriye. Imana irashaka kukugeza ku kigero gikwiriye utigeze ugeraho. Mu bubiko bw’Imana harimo amasezerano harimo amahirwe menshi utigeze utekerezaho. Ibyo Imana yagukoreye mu gihe cyashize ni bikeya cyane kubyo Imana ishaka kugukorera mu gihe kizaza!
Rev. Sereine