Imiryango itandatu (6) satani yinjiririramo agutwara mu ntambara y’umwuka

Muri gahunda yacu y’ikiganiro “Ijambo rikiza mu Ibiganzabyimpuhwe” twavuze ko tuzaganira ku “Intambara y’umwuka” mu minsi cumi n’itanu.

Nyuma yo gusobanukirwa icyo intambara y’Umwuka ivuga umunsi a kabiri turareba ” Imigozi satani yinjiririamo”.

Itangiriro 2: 6 ” Uwo mugore arareba abona izo mbuto ari nziza arasoroma ahaho umugabo we maze ako kanya amaso yabo arahweza. Pawulo yaravuze ngo mwirinde.

Hari imiryango itandatu satani yinjiririamo.

Umuryango wa mbere (1): Irari ry’amaso {{}} {{}}

Intambara ikomeye ufite mu buzima ni amaso. Ijambo ryatubwiye ngo arareba amaze kureba ati uwaryaho. Intambara ikomeye ni amaso. Yesu yaravuze ngo nureba umugore ukamwifuza uzaba umaze gusambana nawe. Aho kugirango ijisho rigucumuze warinogoramo ugasigarana rimwe. Amaso ajya akwereka iriya nzu akakubwira ngo jya kwiba.

Umuryango wa kabiri (2): Irari ry’iby’isi
Itangiriro 2:5 Satani aramubwira ati nimurya kuri icyo giti muzamera nk’Imana. Abantu bariba kugirango bagire amazu, kugirango bagere ku butunzi. Abantu baricana kubera ibyubahiro. Umuririmbyi umkwe yararirimbye ngo niba usha gukomera kora ibyiza.

Umuryango wa gatatu (3): Irari ry’Umubiri

Irari ry’umubiri ni ribi. Bibiliya iti irari ry’umubiri rirakura rikabyara urupfu. Dawidi arimo atembera aryamye mu rugo abandi bari ku rugamba, maze abona umugore urimo yiyogera mu mazi. Irari ry’amaso riramwitegereza. Irari ry’umubiri riraza. Atera intambwe yo kumuzana aramusambanya bigera naho yicisha umugabo we. Irari ry’umubiri rizana urupfu. Umwan wa Dawidi Amunoni nawe afatwa niryo rari. Bibiliya ivuga ko Amunoni amaze gusambanya mushiki we yahise amwanga urwango rukomeye. Adoniya nawe aza guifatwa n’irari rya Mukase. Irari ry’umubiri rirakura rikazana urupfu.

Umuryango wa kane (4): Kureba filimi z’urukozasoni

urubyiruko rwinshi rushiriye murukozasoni. Byinjiza kwikinisha, byinmjiza ubusambanyi.

Umuryango wa gatanu (5): Gutunga amafoto y’abantu atazi

Ugatunga amashusho y’ibyamamare, y’inyamaswa, y’imbwa, amafoto yo mu nyanja. Ibyo bikurura ubusambanyi. Ibyo byamamare ntimuba muzi imyuka baramya. Abarozi benshi batera baciye mu nyamaswa. Ugasanga mu rugo umuntu yashyizemo amafoto batazi. Ugasanga batunze amafoto ya Yesu kandi uriya si Yesu. Ni umukinnyi wa Filimi. Ukazishyira kuri Profile. Uzajye ushyiraho izawe ariko ntuzashyireho iza abantu utazi. Iyo myuka bakorera izagutera. Ni umuryango ukingura wa satani.

Umuryango wa gatandatu (6): Icyaha

Icyaha gitera urupfu. Icyaha cya Dawidi cyateye urupfu rwa Amunoni. Icyaha cya Amunoni cyateye urupfu rwa Adoniya, Abusalomu n’abandi bose barapfuye kubera urupfu. Imana siyo yishe abantu ni icyaha cyabo.

Iyi miryango yose itera ingoranye nyinshi mu ngo zanyu no mu miryango yanyu niba mubifite.
Inyigisho izazakomeza tureba intambara yo mu mwuka.

Spread the word of truth :

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *