Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriwe, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba ubwiza, nk’ubw’Umwami w’Umwuka (2 Abakorinto 3:18 BYSB)
Imwe mu mpinduka zabaye muri Bibiliya ni igihe Sawuli wari umwanzi w’Abakristo yahuye n’Imana ku nzira yerekezaga i Damasiko.
Reba ibyo yakorewe n’intumwa ya 9 nyuma yo guhura n’Imana yarahindutse cyane imbere n’inyuma kugezaho izina rye ryahindutse Pawulo agatangira kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ni we wanditse igice kinini cy’Isezerano Rishya.
Iyo uhuye n’Imana ishobora byose, ikintu gishya kiba kigiye kuba. Hari ikintu gishya kiba kigiye guhinduka imbere muri wowe kandi kigatangira kugaragara mu buzima bwawe bwose.
Rev. Sereine