“Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati ‘Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.’”
(Yohana 6:12 BYSB)
Ku Mana nta kintu na kimwe kibaho nta mpamvu. Imana ntizapfusha ubusa umubabaro wawe, ntizapfusha ubusa inzozi zawe, ndetse n’akavungukira kamwe k’umugati ntikazapfusha ubusa.
Niba wumva waratakaje imyaka yawe mu kazi katari ko, cyangwa uri mu bantu batari bo, cyangwa wumva ukora ibintu bitari byo, humura kuko Imana izakusanyiriza iyo myaka yose hamwe n’iyigarure.
Ibyo Satani yaguteje ngo bikugirire nabi, Imana izabihindura iby’ingirakamaro, izaguha ubwenge kandi igukore umuntu w’agaciro.