“Ibyahise ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.”
(Yesaya 43:18-19 BYSB)
Abantu benshi bishyiriraho imipaka mu bitekerezo byabo. Ntibatekereza ko bashobora kugera ku nzozi zabo, kuko batekereza ko nta mpano bafite, nta nzira, cyangwa se ko badafite amafaranga ahagije.
Hari n’abatekereza ko badashobora kwishyura amadeni yabo. Nyamara, gutekereza gutyo ni ukurebera ibintu mu buryo bwa kamere, imitekerereze ifite imipaka.
Icy’ingenzi ni ugusobanukirwa ko Imana ari Imana idasanzwe, ikorera mu buryo butandukanye n’ubwacu. N’iyo tubona ko nta nzira, Imana ihora ifite inzira.
Rev. Sereine