“Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, [16] mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi (Abefeso 5:15-16 BYSB)”
Igihe nicyo kintu gifite agaciro kanini mu buzima bwacu ndetse kirusha agaciro amafaranga ushobora kongera kubona amafaranga ariko ntushobora kongera kubona igihe watakaje.
Ubwo wabyukaga uyu munsi Imana yaguhaye impano yitwa “uyu munsi” iyo mpano ijyanye n’inshingano ibyanditswe byera bitubwira gucunga neza igihe tukabyaza umusaruro buri mahirwe tubonye.
Ibi bivuze ko tutagomba gutakaza umwanya, ntugatangire umunsi udafite intego kandi utishimye cyangwa ucitse intege cyangwa ngo utangire umunsi nta kizere wifitiye uyu munsi ubyaze umusaruro buri segonda ryose ry’uyu munsi.
Rev. Sereine