Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete (Yakobo 5:16 BYSB)
Kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gufatanya n’abandi ntibivuze ko wemeranya nabo ibintu byose nk’uko bo babyemera.
Kubana n’abandi neza bisobanuye ko ugerageza gushaka ikintu kibahuza mwese kandi ugatera intambwe yo kubasanga hanyuma ukabasengera kugira ngo babone ibyo bifuza.
Iyo dushyira imbere iby’abandi tukabasabira Imana iduha ibyo dukeneye, iyo dufite umutima wo kwitangira abandi bifungura amarembo yo gukira kw’Imana.
Rev. Sereine