“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.”
– Yohana 15:5, BYSB
Iyo ishami ridafite aho rihuriye n’umuzabibu cyangwa igiti ryashibukiyeho, riruma rigapfa. Ubuzima bw’ishami bushingiye ku giti rishamikiyeho. Umuntu udafite Yesu mu buzima bwe nawe aba ameze nk’ishami ritari ku giti; ntacyo yabasha gukora kuko aba adafite Yesu ngo amushoboze.
Ariko nuhitamo kuguma ku Mana, ugahora wiyegereza Imana mu isengesho no mu kwiga ijambo ryayo, ubuzima bwawe buzaba bwiza, kandi uzabaho mu byishimo n’umugisha wayo!