“Kuko Imana itaduhawe umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”
(2 Timoteyo 1:7 BYSB)
Uyu munsi abantu bari kubaho mu buzima butarimo ibyishimo, amahoro n’intsinzi, bakabaho ubuzima butari ubwo Imana yabateganyirije kubera ko bafite ubwoba, bafite ubwoba bwo gufata icyemezo, guhura n’ibibazo, kuguma mu kwizera, ibyababayeho, bafite n’ubwoba bw’ahazaza.
Ariko nubwo bimeze bityo, abizera twe ntidukwiye kubaho muri ubwo buzima kuko ubwoba ntabwo buturuka ku Mana kuko Imana yatanze ububasha n’ubushobozi yaduhaye busumba kure ubwoba. Uhereye uyu munsi wakire urukundo rw’Imana mu mutima wawe maze wikuremo ubwoba bwose ubeho mu buzima bwuzuye imigisha.
Rev. Sereine