Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma ni ko Uwiteka avuga.
(Yeremiya 29:11 BYSB)
Uko byaba bimeze kose mu buzima bwawe uyu munsi ntuhangayike kuko Imana ifite ibintu byinshi kandi byiza yaguteguriye mu buzima bwawe bw’ejo hazaza.
Birashoboka ko utari kubibona ubu ariko Imana yaguteguriye itangiriro rishya, ubucuti bushya, n’amahirwe mashya, wenda wahuye n’ibibazo mu bihe byatambutse ariko ntukore ikosa ryo gukomeza kumva ko ariko bizahora.
Emera umugambi mushya Imana ifite ku buzima bwawe kandi ubishyire mu bikorwa ntucike intege zo kwizera no gutegereza ibyo ubikiwe ejo hazaza, akira umugambi w’Imana wuzuye ibyiringiro, imigisha, n’iterambere mu buzima bwawe.
Rev. Sereine