Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo.
(1 Abakorinto 15:57 BYSB)
Twese dufite ibintu byinshi byo gushima lmana muri ubu buzima ariko ntitugomba gutekereza ayo mashimwe gusa ahubwo tugomba no kugaragaza amashimwe dufite.
Tugomba guhora dushima Imana ndetse n’abantu batugiriye neza mu buzima bibiliya ivuga ko kugaragaza urukundo rwacu bigomba kugaragarira mu bikorwa dukorera abantu.
Uyu munsi wibuke gushimira abantu bose bakugiriye neza mu buzima bwawe muri uyu mwaka kandi ubasangize urukundo rw’Imana kuko wagiriwe umugisha ngo na we ubere abandi umugisha.
Rev. Sereine