(nk’uko byanditswe ngo “Nkugize sekuruza w’amahanga menshi”) imbere y’Iyo wizera, ari yo Mana izura abapfuye, ikita ibitariho nk’aho ari ibiriho (Abaroma 4:17 BYSB)
Imana yabwiye Aburahamu ko ari umubyeyi w’amahanga menshi kandi icyo gihe yari atarabona umwana ibyo ntabwo byumvikanaga mu buryo bw’umubiri.
Igihe Imana ivuze ngo uhawe umugisha ntukageregeze gucukumbura ibintu byinshi ahubwo emeranya na yo uvuge uti “ndi umunyamugisha”.
Igihe Imana ikwise umukire ntukabanze kunyura kuri banki ngo urebe kuri konti yawe kugira ngo wemeze ko wakize ahubwo wemeranye na yo uvuge uti “ndi umukire”.
Wibuke ko iyo wemera ibyo Imana ikubwiye mu buzima bwawe habamo ibitangaza byinshi.
Rev. Sereine