Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha
(Zaburi 84:11 BYSB)
Twe abizera Imana ntidukwiriye kubyuka ngo dusabe imigisha y’Imana cyangwa ngo dusabe Imana idusenderezeho amavuta kuko ibyo byose yabiduhaye ubwo twizeraga icyo dukeneye ubu nukubyakira mu kwizera.
Uyu munsi ushimire Imana uyishimire amasezerano yagusohoreje kandi uyihimbarize ubuntu bwayo wakire imigisha yayo mu buzima bwawe.
Wimike ukuri kwayo mu mutima wawe kuko yaguhaye ubuntu bwayo n’imigisha yayo kuva kera.
Rev. Sereine