Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe (Abaroma 8:11 BYSB)
Iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwawe, Bibiliya itubwira ko Umwuka Wera ahita yuzura muri wowe kandi uwo Mwuka Wera ni we wazuye Yesu mu bapfuye.
Imbaraga zo kuzuka zishobora kugarura ubuzima n’imbaraga mu mubiri wawe kandi zagarura ibyiringiro n’inzozi zawe.
Izo mbaraga zishobora gukangura igice cyawe cyari cyarasinziriye.
Tekereza cyane kuri iri somo ry’uyu munsi maze ureke rihindure ubuzima bwawe.
Rev. Sereine