Urupfu hano ruvugwa nirwo ruterwa nigihano cyamategeko yImana.
I. Ikigereranyo kiduha uburyo bwiza bwo kubona imiterere y’ibihano bisanzwe n’ibidasanzwe
Ugomba gutekereza gusa ko guverinoma yashyizweho kugirango ibungabunge imibereho myiza y’abayoborwa, ndetse n’abayobozi bari ku butegetsi. Dufate ko umukuru wiyi guverinoma azashyira mu bikorwa imico ye yose muri icyo gihugu. Igihe cye cyose cy’ubuyobozi agomba kuzuza inshingano ze. Kubwiyo mpamvu rero, ashyiraho amategeko meza ashoboka, kuburyo abazayubahiriza bazabona inyungu zisumba izindi zose kandi bakabaho neza. Abatayubahirije barahanwa cyangwa bagafungwa. Hari igihe rero bamwe mubanyagihugu barikunda cyane rwose, bamwe bagashaka inyungu zabo bwite niyo mpamvu uzasanga babakuyeho ndetse bamwe bagahinduka abanzi rusange ba Guverinoma kuko banze kumvira amategeko.
No Ku Mana rero niko bigenda, yashyizeho ubuyobozi n’amategeko bigenga abantu kugirango babeho neza batunganye muri guverinoma yayo. Ayo mategeko tuyasanga muri Bibiliya Yera. Hari abantu rero bakora ibintu birwanya rwose Umugambi w’Imana bikaba bituma mu bwami bwayo haburamo umutekano. Imana ishaka ko abantu bayo babaho bera. Iyo utari uwera uba ubaye umwanzi wa Guverinoma y’Imana. Amategeko yose agomba gufatirwa ibihano. Hatabayeho ibihano byaba inama gusa. Ni ngombwa rero ko habaho amategeko n’ibihano. Ibihano bihano birashobora kuba bisanzwe cyangwa bidasanzwe. Akenshi ubwo buryo bwombi bubaho mubindi bihugu bitari muri Guverinoma y’Imana. Ibihano bisanzwe n’ ingaruka mbi zisanzwe ziterwa n’ibyaha wakoze Leta itaje kuguhana. Tuvuge usambanye ukarwara SIDA ni igihano gisanzwe kizanwa n’Icyaha wakoze. Ariko usambanye Leta Ikagutandukanya n’Umugore cyangwa Umugabo wawe ni igihano kidasanzwe. Ni ukuvuga ko uba ubonye ibihano byo mu buryo bubiri.
Muri guverinoma yimana, kubara umutimanama no kwicuza biri muriki cyiciro cy’ibihano bisanzwe. Ariko iyo utihannye ngo wicuze Imana ijya igushyiraho n’ibihano bikomeye bijyanye n’amategeko yayo. Kuko Imana nayo nk’Umuyobozi igomba kukwereka ko itishimiye ko warenze ku mategeko yayo. Hari ibihano bisanzwe uzabona mu buzima bw’abanyabyaha hakaba n’ibihano bidasanzwe Imana izatanga ku munsi wo guciraho iteka abatarayumviye. Hari igihe abantu bazahagarara imbere y’Intebe y’Umucamanza Usumbabose abacire imanza ndetse abahe n’ibihano.
II. Mu bihano Imana ihana abanyabyaha harimo n’urupfu
Iyo wangije ubugingo bwa mwene so uba ubaye umwicanyi. Abantu benshi tujya dukora ibikorwa bitume bene data bapfa mu bugingo. Urugero niba ututse mwene so ukamutera nawe kugusubiza, niba uhohoteye umuntu ntacyo agutwaye ukamutera kugwa, niba ugushije umuntu mu bujura, niba umugushije mu busambanyi, mu by’ukuri wahindutse umwicanyi. Wishe ubugingo bwe.
Imana yaduhaye amategeko ndetse iduha n’imapmvu zayo mategeko. Icyaha ni ukuba umuntu yanze kumvira amategeko yahawe. Kuba atarubahirije ishingano yahawe n’Imana ibyo bigize icyaha. Icyaha kigomba kuba kijyanye no kuba ari ukurenga ku nshingano wahawe. Niyo mpamvu icyaha kigomba kuba kijyanye n’ubunini bw’inshingano warenzeho, bityo igihano kigomba gupimwa n’izo nshingano wari wahawe. Uburemere bw’ibihano nabwo buba bungana n’uburemere bw’icyaha wakoze. Kandi ibihano umuntu ahabwa bigomba kuba bifite intego yo kumusubiza ku murongo. Niyo mpamvu iyo umuntu afunzwe bavuga ko bari kumugorora.
Icyaha cya mbere abantu dukora ni ukutumvira ibyo twategetswe kubahiriza cyangwa gukora. Hari igihe abantu batekereza ko Imana ari inyembabazi bagakora ibyaha nkana bitwaje ko ntacyo izabatwara. Nibyo koko Imana ni inyembabazo, ariko iyo ukomeje kutumvira amategeko yayo iraguhana. Mu bihano Imana iha abanyabyaha harimo n’igihano cy’urupfu. Nibyo kandi rwose hari igihe ubona ko biba bikwiriye ko n’igihano cy’urupfu kibaho cyane ko nta numwe wigeze ashidikanya ko umwicanyi akwiriye gupfa. Ijambo ry’Imana riravuga ngo umuntu wese ushyira ibisitaza imbere ya Mugenzi we avumwe. Iyo ushyize ibisitaza imbere ya mugenzi wawe uba umwinjije mu kugomera Imana rero ubwa umwishe bityo uwkiriye guhanishwa urupfu. Ariko Imana yacu ni inyembabazi nitwatura tukihana izatubabarira kandi iyo itubabariye ntiyongera kubiducyurira.
Mugire Umugisha w’Imana
Rev. Sereine Nziza