Rev. Sereine Nterinanziza ni Umushumba wimitse n’Itorero NextGen Church New Jersery, USA mu muhango wabereye i Kigali tariki 27/08/2023. Iyi nkuru ivuga ku rugendo rwe mu murimo w’Imana. Uyu mubyeyi ubusanzwe ni umwana wa Pasiteri wavukanye n’abana 6, akirizwa muri ADEPR mu kwezi kwa Mata 1994. Iyo asobanura inzira y’agakiza, agira ati: “Yesu Kristo yaransanze naramubonye mu iyerekwa, twari turi gusenga muri gurupe turasenga duhimbaza Imana nza kubona umuntu wambaye igishura cy’umweru, umuntu uhagaze ageze hejuru umeze nka Yesu Kristo najya kumuhobera nkabona simukwira kuko yari munini cyane ndarira natura ibyaha”. Nkimara kwatura ibyaha byose numvishije umunezero, mpita ntangira kuvuga mu ndimi nshya.Agira ati “Nyuma yo gukizwa, naje kuyobora korali y’abana tugakunda gusenga twiyirije nza no kubatizwa mu Mwuka Wera no mu mazi menshi”.
Uyu mubyeyi yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye muri komini Rwamatamu, ubu ni muri Nyamasheke. Yakomeje inzira y’agakiza ubwo yajyaga kwiga amashuri yisumbuye i Karengera ku kigo kitwaga GS karengera. Avuga ko icyo gihe bari bafite gurupe y’abakobwa 8 ikaba yaraje kuzana ububyutse mu kigo cyose. Kubera urukundo,umuhate n’ishyaka ry’umurimo w’Imana ndetse no gukizwa, Imana yagiye ibaha amasezerano iza no kubita abaragwa. Yagize ati” Icyo gihe Twari dufite kwera cyane”. Baje kubera icyitegerezo abandi banyeshuri. Byaje kurangira ya grp y’abakobwa 8 ikongeje ikigo cyose, mu kigo haje kuba ububyutse havuka ama grps yo gusenga n’amakorali afite imbaraga.
Nyuma yaje kubona amanota yo gukomeza kwiga Kaminuza mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda (U.N.R) arangiza muri Icyiciro cya Kaminuza mu mateka Bacholor Degree in Social Economic Hitory). Yaje gukomeza kwiga abona Dipolome y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga amafaranga naza Banki ( Master of Busines Administration-MBA), aza kwiga iby’Iyobokamana ibyiciro byose kugeza kuri PHD.
Arangije Kaminuza yahise yubaka urugo ashakana na NIYONSABA Esron, ubu bafitanye abana barindwi. Nyuma yo kubaka urugo, ntiyacitse intege, yakomereje umurimo wo kuririmba mu karere ka Kicukiro ahitwa mu ADEPR Kagarama aho yaje kwinjira muri Korali Philadelphia yanabereye umuyobozi.
Mu mwaka wa 2016, yatangiye guhamagarirwa gukora Minisiteri yitwa IBIGANZABYIMPUHWE yakoraga ibikorwa byo gufasha no kubwiriza ubutumwa bwiza. Muri 2018, yaje gushinga Itorero gusa riza gufungwa mu gihe mu Rwanda bafungaga amatorero. Avuga ko iki kintu cyamugizeho ingaruka, kwiyakira biramunanira ndetse akaba yemera ko byamushyize mu ntege nke muri icyo gihe kugeza muri 2020 ubwo yongeye gusubira mu Itorero yavuyemo rya ADEPR. ahamya ko Yesu Kristo yamusanze muri ibyo bihe bitoroshye anyuze mu bibazobirimo kurwara no guhomba muri business bituma yongera gutekereza ku neza ndetse no ku rukundo rw’Imana bituma abyuka vuba na bwangu.
Muri 2017 yari yaratangiye kujya mu mashuri ya Tewolojiya mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa ijambo ry’Imana ndetse n’umuhamagaro. Kuri ubu arimo gusoza icyiciro cya Doctorate muri Kaminuza y’Ababatita yitwa Berkeley School of Theology-BST yashinzwe mu mwaka wa 1800, ni ishuli rifite icyicaro muri America ahitwa California.
Usibye kuba afite umuhamagaro wa gipasitoro Rev. Sereine Nterinanziza ni Umugore ukunda guharanira kurwanya akarenganye n’amafuti, ni umugore ukora cyane imirimo yo gushakisha mu bucuruzi, kandi ibyo akora byose akaba akunda gufasha abakene aho Umuryango IBIGANZABYIMPUHWE yaje gukomeza kuwubaka kugeza ubwo ubaye umuryango utegamiye kuri Leta wemewe n’amategeko mu Rwanda ku izina rya Hands of Compassion Rwanda-HACORWA. Muri uwo muryango afatanije ni umugabo we ndetse n’izindi nshuti zabo bagerageza gukora ibikorwa byo gufasha abaturage mu Karere ka Kicukiro bakaba bifuza kuzabikomeza no mu Karere ka Rusizi.
Rev. Sereine Nterinanziza rero akunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga agaragaza ibitekerezo bye cyane cyane ibirebana nibyo akora ndetse akaba anakunda kugaragara ari kumwe n’abana be ni umugabo. Mu ndangagaciro zimuranga akunda abana cyane hamwe afatanije n’Umugabo we kuva 2018 bashinze ishuri ryitwa Happy Kids Nursery and Primary School ubu ribarizwamo abanyeshuri bagera muri 500. Iyo atari mu bikorwa byo gufasha abakene cyangwa iby’iyobokamana aba ari mu bikorwa byo gukurikirana ayo mashuri afasha abana mu gihugu mu Karere ka Kicukiro na Rusizi.
Indangagaciro zimuranga ni ubunyangamugayo, kuvugisha ukuri adatinya uwo ariwe wese cyane cyane mukugaragaz aibitagenda, gukora cyane, gukunda umuryango we no kuwufasha no kwitabira cyane ibikorwa by’Iyobokamana. Agira urubuga ashyiraho inyandikoze https://sereinenziza.org/ ubundi agakoresha twitter, instagram, linkdin na facebook.
Ubwanditsi