Umwe mu mirongo imenyerewe y’ibyanditswe ni Yohana 3:16. Bisa nkaho buri muntu wese azi uwo murongo kuva akiri muto, nyamara nizera ko wumvikana nabi ukanakoreshwa nabi. Yohana 3:16 haravuga ngo Kuko Imana yukunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Kuva mbere, iki cyanditswe cyakoreshejwe higishwa ko Yesu yaje gupfira ibyaha byacu kugira ngo tutazarimbuka. Nubwo ibyo nabyo ari ukuri, uyu murongo uvuga ko intego nyakuri yo kuza kwa Yesu kuri iyi si no kudupfira ari ukugira ngo dushobore kugira ubugingo buhoraho. Habayeho ko ibyaha byacu byabaye imbogamizi hagati yacu n’ubu bugingo buhoraho. Nibyo koko Yesu yaradupfiriye azira ibyaha byacu, kandi niba twizeye Yesu, ntabwo tuzarimbuka, ariko hari byinshi birenze ibyo mu butumwa bwiza. Inyigisho nyayo y’ubutumwa bwiza ni uko Imana ishaka kuguha ubugingo buhoraho. Reka mbisobanure. Ijoro ryabanjirije kubambwa kwe, Yesu yarimo gusenga, hanyuma avuga ibi Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo (Yohana 17:3).
Ibi bivuga ko ubugingo buhoraho ari ukumenya Data, Imana yo yonyine nyakuri no kumenya Yesu Kristo, uwo yohereje. Ubwo nibwo bugingo buhoraho. Abantu benshi batekereza ko ubugingo buhoraho ari ukubaho ubuziraherezo. Nibyo koko buri muntu wese abaho ubuziraherezo. Ni imitekerereze itariyo gutekereza ko igihe umuntu apfuye kubaho kwe kuba kurangiye. Umwuka, n’ubugingo bisubira ku Mana. Umubiri uborera mu gituro. Ukuri ni uko, buri muntu wese wigeze kubaho ku isi azakomeza kubaho ari umwuka. Rero kuvuga ko ubugingo buhoraho ari ukubaho ubuziraherezo ntabwo ariko kuri kose – buri muntu abaho iteka ryose. Uyu murongo ubisobanura neza cyane, ko ubugingo buhoraho budahabwa buri muntu wese.
Abantu bamwe bashobora kuvuga ngo “Ubugingo buhoraho ni ukubaho ubuziraherezo mu ijuru no kubaho ubuziraherezo ikuzimu.” Ariko ubugingo buhoraho ni ibyo Yesu yavuze muri Yohana 17:3 – Kumenya Imana na Yesu Kristo. Ibi birenze kugira ubumenyi gusa bw’abahanga. Iri jambo “kumenya” rikoreshwa mu byanditswe hose risobanura, kugira ubusabane bwimbitse burenze ubundi bwose ushobora kugira. Intego nyakuri y’agakiza ntabwo ari ukubaho ubuziraherezo mu ijuru, nubwo nabyo bizaba ari byiza. Intego nyakuri y’agakiza ni ukwegerana n’Imana mukagirana ubusabane n’Umwami Imana. Hari imbaga y’abantu benshi baririye Imana bayisaba imbabazi z’ibyaha byabo ariko batari bagira gusabana n’Imana nk’intego.
Mu gihe tudasobanuye intego nyakuri y’agakiza, tuba duhemukiye ubutumwa bwiza. Iyo tugaragaje ubutumwa nkaho ari ikintu kivuga iby’umwuka gusa bizatugirira umumaro mu gihe kizaza, igihe gihoraho, ntabwo tuba dufasha abantu. Hari abantu babayeho ubuzima nk’ubw’ ikuzimu kandi bakiri ku isi. Benshi bafite agahinda kenshi, bari mu bukene, bahangana n’urwango, gutabwa, kubabazwa, n’ingo zananiranye. Abantu babayeho mu buzima bwo kubona bucya bukira gusa. Babeshejweho n’intica ntikize. Rero iyo agakiza tugahinduye icyintu cy’igihe kizaza gusa, abantu benshi bigizayo gufata icyo cyemezo kuko bari kurwana n’ubuzima bw’uyu munsi.
Ukuri ni uko Yesu atazanywe gusa no guhindura iherezo ryacu ry’iteka ngo tuzabeho mu ijuru mu migisha mu cyimbo cy’igihano n’umuvumo w’ikuzimu, ahubwo Yesu yazanywe nanone no kuturokora isi mbi ya none (Abagalatiya 1:4). Yesu yaje kugira ngo aguhe ubusabane n’umubano wihariye n’Imana Data uyu munsi. Yesu yaje kugira ngo akugarure hafi, mu mubano wawe na We. Yesu aragukunda. Arashaka kukumenya ubwawe. Yesu arashaka kuguha ubuzima bwiza buruta ubwo wakura ku kindi kintu icyo aricyo cyose. Yesu abivuga muri ubu buryo muri Yohana 10:10 Umujura [aravuga Satani] ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura: Ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi (udukubo ni utwanjye). Imana irashaka kuguha ubugingo buhoraho. Imana irashaka kuguha ubugingo bwinshi, kandi ndizera yuko ibyo ubikeneye uyu munsi – ko ubishaka. Yesu ntiyapfiriye gusa kukubabarira ibyaha, ahubwo yaranakwiyegereje. Niba utazi Umwami, ukwiye kumumenyera icyo. Niba wari usanzwe uvutse ubwa kabiri, ukwiriye kurenga kubabarirwa ibyaha byonyine ahubwo ukinjira mu buzima bw’iteka n’Imana Data.
IBY’INGENZI BIVUGA KU BUGINGO BUHORAHO
A. Intego y’ubutumwa bwiza ni ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).
B. Ubugingo buhoraho ni ukumenya Imana (Yohana 17:3).
C. Kumenya Imana ni umubano wimbitse (1 Abakorinto 6:16-17).
D. Ubugingo buhoraho buraboneka ubu (1 Yohana 5:12).
E. Imana irashaka gusabana nawe (Ibyahishuwe 3:20).
IBIBAZO BY’ABIGISHWA N’IBYANDITSWE
1. Soma Yohana 3:16. Intego y’Imana yo kohereza Yesu mu isi yari iyihe?
Yohana 3:16 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
2. Uburyo bwa Bibiliya ikoreshamo ijambo “Kumenya” rivuga kwegerana, no kugirana ubusabane bwimbitse n’umuntu (Itangiriro 4:1). Soma Yohana 17:3. Ubugingo bw’iteka/ buhoraho ni iki? ukurikije uyu murongo?
Johana 17:3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yesu Kristo.
3. Soma 1 Yohana 5:11-12. Ukurikije iyi mirongo, ni ryari ubugingo buhoraho butangira?
1 Yohana 5:11-12 Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bubonerwa mu Mwana wayo. [12] Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.
4. Soma Yohana 10:10. Ni buzima ki Yesu yaje kuduha?
Yohana 10:10 Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
5. Mu magambo yawe bwite sobanura ibyiza bigize ubugingo bwinshi.
6. Wizera ko Imana yohereje Umwana wayo Yesu muri iyi si ngo apfire ibyaha by’isi, kugira ngo twe twizera aduhe ubugingo bw’iteka/buhoraho?
7. Ese birasobanutse kuri wowe ko ubugingo buhoraho atari gusa uburebure bw’ubuzima (Ubuzima bw’iteka), ahubwo ari n’ubwiza ndetse n’ubwinshi bw’ubuzima?
References
Andrew Wommack, Discepleship