Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere. –Kuva 14:13-14
Mose yari azi neza ko agomba gufasha abantu kureka gutekereza nabi, kuko iyo baheranwa n’ubwoba n’ibitekerezo bibi bari gutsindwa. Ibi biratureba natwe muri iki gihe.
Ushobora kuba urimo kunyura mu bihe bikomeye, ariko ntugomba kwemera ko izo ngorane ziguhungabanya. Ahubwo, shyira ibitekerezo byawe ku Mana, kuko ari umwizerwa kandi izakurwanirira mu bibazo byose uhura nabyo.
Gumana ituze, ukomeze utekane mu mutima wawe, kuko Imana izagukiza kandi izakugeza ku byo yagusezeranyije!
Rev. Sereine