“Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu…” -Abaroma 8:26
Rimwe na rimwe, abantu barangazwa n’ibyo babona nk’intege nke cyangwa ibibazo mu buzima bwabo. Ibyo bishobora kuba bishingiye ku kintu batishimira mu miterere yabo cyangwa bikaba bishingiye ku buryo bagaragara. Cyangwa se, bashobora kuba baranyuze mu bihe bikomeye, nko gutandukana n’abo bashakanye, igihombo mu bucuruzi, cyangwa indi mibabaro idasanzwe.
Ariko kuba ufite icyo wita “intege nke” cyangwa kuba waranyuze mu bihe bikomeye ntibisobanura ko ugomba gucika intege cyangwa kuguma aho uri ku rwego rumwe.
Imana iracyagufitiye umugambi ukomeye! Irashaka kwiyerekana nk’Imana ikomeye muri wowe, ndetse binyuze no muri wowe, kandi yaguhaye Umwuka Wera kugira ngo agufashe muri uru rugendo rw’ubuzima bwawe.
Rev. Sereine