Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye burahagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho (2 Abakorinto 12:9 BYSB).
Ese ujya witegereza ikinyabwoya iyo kitarahinduka ikinyugunyugu ukuntu kiba kimeze? ujya ukireba iyo kihishe inyuma y’igiti kiri mu mwijima kidafite amahitamo, ariko uzakirebe kimaze guhinduka ikinyugunyugu ntikiguma kwihisha inyuma y’igiti ahubwo kimenya ko kigomba kuguruka kikava aho kiri kikagera mu wundi mwanya.
Uko bimeze ku kinyabwoya ni ko natwe bimeze mu buzima bwacu natwe tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tuve mu bihe cyangwa se mu bibazo bidukomereye bikatuboha. Tugomba guhora dusenga tukizera kandi tugahora duhatana kugira ngo tugere ku ntsinzi.
Rev. Sereine