Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli
(Zaburi 78:41 BYSB)
Dukorera Imana ishaka ko tugera ku bintu bishya kandi birenze mu buzima bwacu kandi nubwo duhora duharanira kuzamuka ngo tugere ku rwego rushya, biroroshye cyane ko dushobora kwibera mu mihango isanzwe no kwakira ibihari uko biri nk’aho bidashobora guhinduka ngo bivemo ibindi bishya.
Hari ubwo twibwira tuti: “noneho nageze aho nagombaga kugera nta handi nshobora kugera cyangwa nta kindi kintu nshobora gukora ngo nishime kurushaho.” Iyo duhitamo kudatera imbere niko twibuza ibyiza biva ku Mana, niba ushaka ibyiza biva ku Mana uyu munsi utangire guhuza ibitekerezo byawe n’ijambo ry’Imana.
Rev. Sereine