“Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse, Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h’uburumbuke.” (Zaburi 66:12 BYSB)
Ubuuzima bushobora kuzana ibihe bigoye ukumva umeze nkaho uri kunyura mu muriro cyangwa se ukumva umeze nkaho warohamye mu mazi menshi.
Niba ibyo ari byo uri kunyuramo muri iyi minsi humura kuko Imana iri kumwe nawe kandi yasezeranye ko izagutambutsa ibyo bihe ikakugeza ahantu h’umugisha kandi niyo izaguha intsinzi.
Dukorera Imana isumba byose kandi kandi ishaka ko tubona ibyo dukeneye byose ngo tubeho ubuzima buyihesha icyubahiro kandi ngo duhabwe umugisha wuzuye.
Rev. Sereine